RFL
Kigali

Exclusive: KNC yakoze mu jisho Rayon Sports mbere y'uko bahura aniyemeza kuzahorera APR FC-VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:17/09/2024 14:51
1


Perezida wa Gasogi United, KNC, yatangaje ko azahorera APR FC agatsinda Rayon Sports kubera ko abafana ba Rayon bafanye Pyramid muri CAF Champions League.



Ku itariki 21 Nzeri 2024 ni bwo Gasogi United izakira Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa kane wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25, umukino uzabera kuri Stade Amahoro.

Ni umukino Gasogi United ikomeje gutegura mu buryo bukomeye cyane ndetse  byatangiye guca amarenga ko uzaba ari umukino ukomeye cyane haba mu kibuga no mu myidagaduro. 

Ni umukino kandi Gasogi United ishaka gutsinda ikaguma kuyobora urutonde rwa shampiona y'u Rwanda 2024-25, cyane ko kugeza ubu ari iya mbere n'amanota 7.

Mu kiganiro Perezida wa Gasogi United KNC yagiranye na InyaRwanda Tv kuri uyu wa Kabiri, yashimangiye ko ku itariki 21 Nzeri 2024, abakunzi ba Rayon Sports bazataha barira kubera gutsindwa na Gasogi United kuri Stade Amahoro.

KNC yijeje abakunzi ba APR FC ko azabahanira Rayon Sports kuko abafana bayo ngo bakoze amakosa yo gufana Pyramid yo mu Misiri ubwo yanganyaga na APR FC mu mikino ya CAF Champions League. Ibyo gufana Pyramid, KNC yabifashe nk'ikosa rikomeye, rigomba kuzahanwa na Gasogi United. 

Yagarutse kuri Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin uherutse kumvikana asubiza umwe mu bafana ba Gasogi United bari bari gushyushya uyu mukino, avuga ko nta mukinnyi wo guterana amagambo n'abafana, ashimangira ko ubwo umukino wamunaniye hakiri kare. 

KNC yavuze ko gutegura uyu mukino wa Gasogi United na Rayon Sports ari ibintu byizweho cyane kuko ari umukino uzaba uryoheye abakunzi ba ruhago ndetse n'abatayikunda. 

Nubwo igikorwa nyamukuru ari umukino uzahuza Rayon Sports na Gasogi United, Perezida wa Gasogi yavuze ko hazaba hari ibyamamare bikomeye byo mu Rwanda ku buryo n'abakunda kwidagadura badahejwe. 

Ijoro rya Gasogi United na Rayon Sports mu mboni za KNC ni ahantu heza abakundana bagirira ibihe byiza mu rukundo rwabo, cyane ko hazaba hari ibyo kunywa n'ibyo kurya bihendutse. 

Yavuze ko ari umukino uzaba uriho umuziki mwiza uzaba uyobowe na DJ Marino, umusangiza w'amagambo Muyango n'ibindi bihangange mu gice cy'imyidagaduro. 

Mu magambo akomeye, KNC yavuze ko kuba ikipe ayoboye yaranganyije na Amagaju, bitamubabaje ahubwo byamweretse ubushongori n'ubukaka bw'ikipe ayoboye. 

Ibi abishingira ku kuba Gasogi United yarabanjwe ibitego bibiri, ariko abasore be bakaguma mu mukino, maze umukino ukarangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. 

Kugeza ubu, Gasogi United ni iya mbere muri Shampiyona y'u Rwanda 2024-25 aho ifite amanota 7. Yatsinze umukino wa Mukura na Marines FC, mu gihe uwo yakinnye na Amagaju yawunganyije. 

Rayon Sports yo, kugeza ubu ifite amanota 2 gusa. Imikino ibiri imaze gukina, yanganyije na Marines FC, irongera inganya na Ama gaju FC. 


KNC avuga ko azatsinda Rayon Sports agahorera APR FC

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA TV YAGIRANYE NA KNC








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Benoit2 days ago
    Hello mitubwire uburyo umuntu yabona ticket ya gasogi vs rayon with a price for





Inyarwanda BACKGROUND